Itorero

BUMWE MU BUZIMA BW’ITORERO

Itorero ry’Ababatista rya NYAKAYAGA ni rimwe mu matorero agize Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatista mu RWANDA (UEBR). Ryatangiye kwamamaza Inkuru Nziza y’Ubutumwa bwa Kristo ahayinga mu myaka y’1970. Ritangijwe na bamwe mubari bafite umuhati n’Ishyaka byo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo Umwami wacu.

Riherereye rero mu karere k’u Bugesera nko ku birometero nka 33 uvuye mu mujyi wa Nyamata.

Rigizwe n’amashuli 9 (9 Chapelles) ariyo:

  • Chapelle NYAKAYAGA ari naho ku cyicaro cy’Itorero
  • Chapelle Murambi
  • Chapelle Gakurazo
  • Chapelle Rebero
  • Chapelle Nyarurama
  • Chapelle Murambo
  • Chapelle Biharagu
  • Chapelle Tunda
  • Chapelle Rusamaza

Aya mashuli yose akaba akubiye mu BUBWIRIZA BUNE (4) aribwo ubu bukurikira:

  • Ububwiriza bwa Nyakayaga
  • Ububwiriza bwa Tunda
  • Ububwiriza bwa Murambi
  • Ububwiriza bwa Nyarurama

Umushumba uriyoboye ubu akaba yitwa Rev. Past. BEMBEREZA Narcisse.

Kimwe n’andi matorero rero yogeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, urtse ivugabutumwa Itorero ry’Ababatista rya Nyakayaga rigira uruhare mu gufasha abatishoboye n’imfubyi, gusura abarwayi, gutabara abari mu kaga k’ibiza, n’indi mirimo ikwiriye imibereho ya gikristo.

GAHUNDA Y’AMATERANIRO

Iyo niyo gahunda rusange yubahirizwa ku mashuli yose yerekeranye n’amareraniro mu Itorero ry’Ababatista rya Nyakayaga:

Ku Cyumweru: Saa mbiri n’igice (8:30 AM) – Saa sita zuzuye (Midi)

Kuwa Gatandatu: Amasengesho ya TWIBATURE akorwa mu rukerera kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo.

Ku Cyumweru cyambere cy’Ukwezi haba amateraniro rusange y’Itorero akorerwa ku ishuri ryateguwe n’inama y’itorero mu rwego rwo kurushaho kwagura Umurimo w’Imana.

Habaho kandi amateraniro rusange ku minsi mikuru nka Noheli, Paska, Pentekote, Imibatizo n’indi kenshi agakunda kubera ku cyicaro cy’Itorero.

NB: Nta makuru ahagije arabasha kugera kuri uru rubuga kubyerekeranye n’ubuzima bw’Itorero kuko agitegurwa neza.

Tubashimiye gusura uru rubuga Uwiteka abahe umugisha!

By Aphrodice R.

Advertisements

2 Responses to “Itorero”

  1. Emmanuel MUMPERIZINA Says:

    None se harabura iki ngo tubafashe abashe kuhagera ari menshi(amakuru)? Erega dukeneye kumenya ubuzima bw’itorero ryacu ngo natwe tugire uruhare mu kuryubaka. Ariko mureke twikuremo ubute n’ubunebwe dusome,dukore kandi dufite intego Uwiteka murebe ko atabidufashamo! Nawe urubuga rugeho n’amakuru ashyizweho nubwo akiri make bwose, hekugira utanga igitekerezo! Ubuse ababatisita ntidukunda gusoma?

  2. tadeyo Says:

    imana ibahe umugisha


Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: