Icyerekezo gishya Project

Mu rwego rwo gufasha abakristo n’abaturarwanda muri rusange muri gahunda yo kumenya indimi zikoreshwa cyane muri Afrika y’uburasirazuba (EAC) u Rwanda rwinjiyemo mu rwego rw’iterambere, abanyeshuri bo mu Itorero ry’Ababatista rya Nyakayaga bashyizeho umushinga ugamije kwigisha indimi z’ Icyongereza n’Igiswahili wiswe “Icyerekezo Gishya (New Vision Project)” ugamije kwigisha ababyifuza bose kumenya izo ndimi.

Uyu mushinga ukaba uzabasha gufasha abantu b’ingeri zinyuranye baboneka mu Itorero ndetse n’abarituriye babonekamo abarimu, abaganga, abakozi bo mu biro bitandukanye, abanyeshuri bashaka kwihugura kurushaho ndetse n’abandi.

Inyigisho rero zibandwaho ni ukumenya kuvuga (Speaking), kumva (Listening), amagambo mashya (Lexical), n’andi.

Kugirango hatabangamirwa abari mu mirimo itandukanye yaba iya Leta cyangwa iy’abikorera kugiti cyabo, amasomo atangwa nyuma y’akazi no mu kindi gihe bishoboka.

Urubyiruko rw’abanyeshuri b’Ababatista rwa Nyakayaga rurakangurira rero abaturage b’ingeri zitandukanye kwitabira kumenya indimi zitandukanye kuko bimaze kugaragara ko itumanaho rishingiye ku ndimi hagati y’abatuye isi ariwo musingi w’iterambere rirambye.

Advertisements

One Response to “Icyerekezo gishya Project”

  1. Emmanuel MUMPERIZINA Says:

    Ni ukuri ni umushinga mwiza! Ariko iyaba warutugezeho twese byadufasha pe.


Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: