Amakuru/News

UBUHANZI

Umwe mu baririmbyi ba Chorale La Fidelité witwa UWIZEYIMANA Anatole aratangaza ko mu minsi mike cyane ibihangano bye by’umwihariko biba bimaze kugera ahagaragara.
Nkuko yabidutangarije ngo kubera umwanya amara ari ku kazi atabonana n’abandi baririmbyi mu bihe byose ngo ntabwo ahagarika kuririmbira Imana ahubwo ngo aba abonye akanya keza ko gukora mu ngazo maze akaririmbira umuremyi.

Ubu rero ibigangano bye bikaba biri gutunganywa muri studio mu minsi mike bikaba bimaze gusohoka.

UWIZEYIMANA Anatole ni muntu ki:

Uwizeyimana anatole ni umusore ukiri muto akaba Umukristo ukomoka ku itorero ry’Ababatista rya NYAKAYAGA akaba yararangije amashuri y’ibijyanye na Mecanique ubu akaba ari nabyo akoramo mu mugi wa Kigali.
Ubu aririmba kandi muri Chorale yitwa URUFATIRO yo ku itorero rya Kigali akaba ari naho asubiriramo biriya bihangano bye.

Tumwifurije Gukataza mu Ivugabutumwa akoresheje Inganzo ye nk’uko Imana yabimuhamagariye.
Niba hari ufite igitekerezo yamwungura cyangwa ikindi kintu cyatuma iki gikorwa yatangiye kirushaho gutera imbere yakoresha iyi email fidelitychoir@gmail.com akatumenyesha.

By Aphrodice R.

IMYIGIRE

Ubu Chorale La Fidelité irashima Imana mu mirimo itangaje yakoreye bamwe mu baririmbyi bayo bari barakoze ibizamini bya leta mu myaka ya gatatu n’iya gatandatu ko babashije kubitsinda.

Barashishikariza kandi n’abandi kwiga bashyizeho umwete kandi bakibuka ko Imana ariyo ishobora byose bityo bakajya bibuka umuremyi mu minsi yose yo kubaho kwabo no kuyigira Nyambere mu byo bakora byose.

By Aphrodice R.

ITANGIRA RY’AMASHURI 2010 IGIHEMBWE CYA 2

Kuri uyu wa 19/04/2010 nibwo itangira ry’amashuri ry’igihembwe cya kabiri ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, imyuga n’abanza riri.

Turasenga Imana ngo izakomeze gufasha aba bana mu kazi katoroshye bagiyeho kandi ibahe kugumya kwibuka imbaraga zayo mu byo bazagerageza gukora byose bizabe ibyo kuyihesha icyubahiro.


IYOBOKAMANA


BIBILIA YERA IDASANZWE

Inkuru idasanzwe kuri iyi taliki ya 14/03/2010 nibwo Bibiliya Yera idasanzwe yagejejwe mu Rwanda ikubutse mu gihugu cya Kenya nk’uko tubikesha Radio Rwanda. Iki gitabo rero kidasanzwe cy’Ijambo ry’Imana ngo gipima ibiro bisaga 8. Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa karindwi ryakiriye iyi Bibiliya ryemeza ko ari ikimenyetso cyiza cy’uko ubutumwa bwiza bugomba kugera ku muntu uwo ari wese.

Iki gitabo rero nyuma yo kuva mu Rwanda ngo cyazaba kizerekeza mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya.

Tucyifurije kuzagerayo amahoro no kugirango intego nyamukuru yo kukizengurutsa amahanga Izagerweho.

By Aphrodice R.

URUZINDUKO RW’IVUGABUTUMWA KU ITORERO RYA UEBR KIGALI

Kuri 28/03/2010 bamwe mu baririmbyi ba Chorale La Fidelité baba mu mujyi wa Kigali (abahiga n’abahakorera) bari mu gikorwa cy’ivugabutumwa kw’itorero rya UEBR Kigali.

Iyi gahunda yabanjirijwe n’amasengesho yo gukesha (Overnight) yabaye mu ijoro ryabanjirije uyu munsi. hakaba harabonekeyeho kandi akanya ko kuganira uburyo bwo kugumya gukora umurimo w’Imana no kuyishima mu byo yakoze muri iki gihe turangije.

Kw’ Itorero rya Kigali, umushumba wa Paroisse niwe wakiriye aba bakozi b’Imana kandi abaha ikaze bakora umurimo w’Imana nk’uko byari biteguye kandi habonekera imigisha mwinshi.

Mu bikorwa byahakorewe harimo:

  • Kwibwirana (Introduction)
  • Gushima Imana
  • Gutambutsa ubutumwa mu ndirimbo
  • Gusangira Ijambo ry’Imana

Intego y’uru ruzinduko rero ikaba iri mu migabo n’imigambi bya Chorale La Fidelité yo kwamamaza no kugeza kubandi Ubutumwa Bwiza Bw’Imana nk’uko byanasobanuwe n’umuyobozi w’iyi Chorale Bwana HATEGEKIMANA Elie.

Umubwiriza wuwo munsi rero akaba yari MWUNGUZI Nahsson umunyeshuri mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (Kigali Institute of Education, KIE). Ubutumwa bwo mu ndirimbo bukaba bwaratambutse mu ndirimbo ebyiri arizo:

  • Nfata ukuboko kwanjye ungendeshe – unjyane ungeze aheza k’Uwiteka
  • Turaririmba urukundo rwa Yesu reka turubaratire.

Turashima Imana yabashije kudushoboza gutegura iki gikorwa twizera ko imbuto zakibibiwemo zizera kandi turanayisaba ngo izagumye kuzirinda rusahuzi n’ibyonnyi byatuma zibura umusaruro. turayisaba kandi kugumya kuduha Imbaraga n’Inkomezi zo kugumya gukora uyu murimo neza kandi twumva tunezerewe kuko ukiri mugari.

By Aphrodice R.

UMURYANGO W”ABA “Gideons”

Abagideyoni ni umuryango ukora imirimo y’ivugabutumwa ukoresheje ibyanditswe byera mu ma gereza, amashuri, amahoteli, ibigo bya gisirikare n’ahandi hose haba abantu biboneka ko kubona uburyo Ijambo ry’Imana ribageraho bibagoye.

Uyu muryango rero ukaba umaze kugeza ibitabo bitandukanye mu bantu b’ingeri zose nk’uko twabivuze haruguru ndetse bakaba bakataje mu gukora uwo murimo n’ahandi hose Imana izabashoboza kugera.

Ubwo rero abanyanuryango basuraga Itorero ry’Ababatista rya KIGALI, Ubahagarariye yatangaje ko umurimo batangiye wo kugeza Ijambo ry’imana ku bantu ugomba gushyigikirwa kuko ari iby’ingirakamaro ku mugenzi wese ugana mu Ijuru.

uyu maryango mu bisanzwe watangiriye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ukaba umaze kugera mu bihugu byinshi by’isi ukanandika Bibiliya mu ndimi zitandukanye bijyanye n’ibihugu indimi zivugwamo.

Tubifurije imigisha mu mirimo bakora yose yo kugeza Ijambo ry’Imana ku bantu.

By Aphrodice R.

URUZINDUKO RW’IVUGABUTUMWA KU ITORERO RYA EAR NYAKAYAGA – Ikanisa ya NDAMA

Ni ku cyumweru taliki ya 28/11/2010 ubwo Chorale La Fidelite yerekezaga i Ndama mu itorero rya Anglicane mu ruzinduko rw’ivugabutumwa nkuko byari muri gahunda yayo y’uyu mwaka.

Mu butumwa bwahavugiwe n’umukozi w’Imana NYARWAYA P. Damien bwari bwerekeye kwagura tukava aho turi tukajya mu midugudu yo hirya no hino tukamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo.

Haririmbiwe ibihimbano by’umwuka bitandukanye birimo ubutumwa bwiza.

Uru Ruzinduko rero rwakozwe kubw’Umubano mwiza hagati  ya Chorale La Fidelite ifitanye na Chorale Aliances ikorera umurimo w’Imana kuri iyo Kanisa.

Umushumba w’Itorero EAR Nyakayaga Pasteur Jonas yashimiye Imana ku bw’iki gikorwa anatangaza ko icyo dukwiye gushyira imbere ari agakiza kurenza amadini nkuko usanga akenshi aribyo abantu bakunze gushyira imbere.

Aha kandi hanabereye igikorwa cy’Ubwitange kugirango urusengero rwo Ku Itorero EAR Paroisse Nyakayaaga rukomeze kubakwa ruzuzure neza.

Dushimiye Imana yatubashishije muri ibi byose!

  By Aphrodice R.

 

 

URUZINDUKO RW’IVUGABUTUMWA KURI UEBR KIGALI

 

Ku cyumweru taliki ya 04/12/2011 nibwo Chorale La Fidelite yashyitse  i Kigali ku itorero ry’Ababatista rya Kigali (UEBR Paroisse Kigali) mu ruzinduko rw’ivugabutumwa nkuko byari muri gahunda yayo y’uyu mwaka wa 2011.

 

Mu butumwa bwahavugiwe n’umukozi w’Imana Pasteur BEMBEREZA Narcisse ari nawe mushumba wa UEBR Paroisse Nyakayaga aho iyi Chorale Ikorera Umurimo, bwari bwerekeye kuva mu bwigunge tugahaguruka tugakorera Imana by’ukuri kandi tugaharanira n’iterambere ry’Umurimo w’Imana.

 

Haririmbwe indirimbo zitandukanye zirimo iz’abahanzi ku giti cyabo nka UWIHIRWE Isaie (BAHO), Protais, Chorale La Fidelite ndetse na Chorale URUFATIRO iyi ikaba ari nayo yari yatumiye aba baririmbyi bose mu rwego rwo gushyira ahagaragara albumu yayo ya mbere yiswe ABIRINGIYE UWITEKA

Mu bandi bitabiriye iki giterane hari Umuyobozi mukuru wa UEBR Pastor RUTAYIGIRWA Denys, Umubitsi wa UEBR Pastor NGARUKIYE Thadee, Vice President 2 wa UEBR Pastor MUHOZA Samuel, Uuyobozi wa Compassion International mu Rwanda Rev. Dr. Samuel RUGAMBAGE wigeze no kuba representant legal wa UEBR, hari kandi Pastor Celestin Genukwayo, n’umushumba wungirije wa UEBR Kigali Pastor NYIRISHEMA Celestin.

Dushimiye Imana yatumye Ibi byose biba mu mahoro kandi tukabiboneramo umugisha!

 

By Aphrodice R.

8 Responses to “Amakuru/News”

  1. Hategekimana Elie Says:

    La Fidelite ni chorale y’urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri UEBR Nyakayaga rwiyemeje kwamamaza ubutumwa bwiza rubinyujije mu ndirimbo no mu ijambo ry’Imana.urwo rubyiruko rukaba rufite intego yo kugera kure hashoboka rukorera Imana

  2. Nahsson.Mwunguzi Says:

    Hi, Aphro. so u have forgotten or may be u missed the time to put on that some sample of choir members have did preaching the last 28th of march at kigali baptist church. it was not on the action plan but i think it is necessary. thank u

  3. kabera Says:

    A . AGAKIZA SI IGIKINISHO
    Uwiteka Imana yacu aravuze ati:
    “ Kwakira Yesu no kumugumana bisaba maturité , kuba ukuze mu bitekerezo.
    Ntimugahatire abantu kunyakira. Ndarambiwe n’Abantu banyakira ntibampe icyo kunywa, ntibamvugishe. Babwire bamenye kwakira Yesu icyaricyo. Ntabwo ndi mode, ntabwo ndi passade ( Agakingirizo ), ntabwo ndi umukino. Babwire ko kubera bo, uburakari bwanjye bwabaye bwinshi. Mugire maturité mu kwizera no muri za
    décisions zanyu , mu ngamba mufata. ( 1 Yohana 2; 23-24, 28 -29 ) Mumenye aho mujya. Baragowe abantera umugongo bantesha umwanya wanjye. Hagowe mwebwe mwamenye hanyuma mukigendera. ( 2 Ngoma 15; 2 ). Hagowe abo ngirira icyizere
    nkabaha ibiryo byanjye hanyuma bakigendera. ( Matayo 12; 30 ) Ukwihangana kwanjye gufite iherezo. Hazagera aho bazatsitara kw’i buye ryanjye. Ndabemerera ibyiza by’isi n’ibitangaza ariko ntimubasha kubirindira. Jyewe nabarindiriye
    igihe kingana iki ?. (YAkobo 1; 12 ) Ndananiwe no kubigisha urukundo hanyuma mwebwe mukicana.
    (1 Yohana 4 ; 7-21) , (1 Yohana 2 ; 9-10) ( 1 Abakorinto13; 1-13 ), (Luka 6; 27-38 ), (1 Yohana 3; 15-18), (Matayo 25; 31-46 ) ( Matayo, 10;42 ). (2 Timoteyo 3; 1-5) Mwishakira inyungu ubwanyu kandi ari jye nyungu y’iyi si. Ndananiwe, ndananiwe no kubarindira. Ni iki ntakoze ko mutanyemera ?. Sinabakuye mu byobo ?, sinakijije abaturanyi banyu, sinagaburiye abana banyu ?. Nimwisubireho ndabinginze, nimwisubireho. Hazaza umwanya ntazaba nkivuga, nzakora gusa. Ndabakunda cyane, nabahaye byose, n’ubu ndabaha. Kandi ndababarira, ariko mbabarira abansaba imbabazi. ( Yesaya 1; 16-19 )
    Nimwisubireho ubu nyene, abanyumva nimusubire mu nzira yanjye, mwongere kumpa ubuzima bwanyu. Mutuma ntakaza ubushobozi kubera ibyaha byanyu. Mwuzuza umutima wanjye umubabaro kubera ububeshi bwanyu. Nimwihane mungarukeho ntimupfane ibyaha ngo murimbuke. Ab’intege nke bagiye gutaha, intwarane zigiye kwambuka. ( Matayo 11 ; 12 ). Kandi, ikimbabaje by’indengakamere, n-uko hariho abagiye gutaha batariho ikimenyetso cyanjye. Abo, ntibazabona mu maso hanjye. ( Yohana 3; 1-7 ),( Abaroma 8; 1-17) Ubu, ni igihe cyo kwambara imbaraga. Abanyegereye bagiye kwambara imbaraga. Si ndi umubeshi, ndi Imana ishobora byose

    • fidelitychoir Says:

      Thanks Kabera ! Kubwo inyigisho nziza nziza kandi ndizera ko zizafasha benshi bazizoma!!!
      Imana Iguhe umugisha!

  4. Emmanuel MUMPERIZINA Says:

    Mbashimiye ubwitange mwagaragaje ahahantu mwagiye muvuga ubutumwa, ariko rero ntimugerure umurimo uracyari mugari. Nifatanije namwe mu kubaka umurimo, twe twawukomereje i Butare muri kaminuza yaho no mubice bihegereye. Gusa igikuru turusheho gusenga ,gukizwa no gukora tuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu christ, Imana izabana natwe.

    • fidelitychoir Says:

      Murakoze cyane Emmanuel. Imana namwe ibahe umugisha kandi ikomeze kubagirira neza aho muri muri kaminuza y’u Rwanda Campus ya Butare.


Leave a reply to fidelitychoir Cancel reply